Imbabazi lyrics

by

Hi-5


[Verse 1]
Nge ndemera amakosa yose
Nagukoreye nta mbereka
Niyo mpamvu yanteye kuzinduka iya rubika
Kubw' urubanza
Ruhora rwisubiramo mu mutima wange
Kuko wanyimye amatwi

[Pre-Chorus]
Gerageza wumve ko nange ari ibyangwiririye

[Chorus]
Ko twajyaga
Dusangira agahiye
None tugeze kukabisi..... urananiwe
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera k' urugamba ni naryo herezo ryarwo

[Verse 2]
Nge nisubiyeho kandi nanamaze kwigaya
Ariko mbabazwa nuko wanze kwambara wa mwambaro w' imbabazi wakuberaga
Ngo nkwereke ko gusumba Ibibazo ohhh ariko kunesha

[Pre-Chorus]
N' ukuri umva yuko nange ari ibyangwiririye
[Chorus]
Ko twajyaga
Dusangira agahiye
None tugeze kukabisi..... urananiwe!
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera k' urugamba ni naryo herezo ryarwo

[Bridge]
Ndabyumva cyane yuko nawe utorohewe (utorohewe, utorohewe)
Nyamara umbabariye nawe Waruhuka (waaaruhuka)
Kusanya imbaraga z' umutima utsinde inzigo (utsinde inzigooo)
Rekura ubwo buribwe wongere ugarure inseko

[Chorus]
Ko twajyaga
Dusangira agahiye
None tugeze kukabisi..... urananiwe!
Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba
Gukomera k' urugamba ni naryo herezo ryarwo
A B C D E F G H I J K L M N O P Q R S T U V W X Y Z #
Copyright © 2012 - 2021 BeeLyrics.Net